• Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Rilima Orthopedic Specialized  Hospital , Sainte MarieRilima Orthopedic Specialized  Hospital , Sainte Marie
Font ResizerAa
Search
Follow US
Rilima Orthopedic Specialized Hospital , Sainte Marie > HOME > NEWS > NEWS > Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie
NEWS

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie

Rilima
Last updated: October 4, 2025 11:27 am
By Rilima
Share
2 Min Read
Minisitiri w'Ubitegetsi bw'Igihugu (MINALOC) Hon. Habimana Dominique (Photo Internet)
SHARE

Minisitiri w’Ubitegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Hon. Habimana Dominique, yasuye Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie bizobereye mu kuvura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo biri mu Karere ka Bugesera. 

Urugendo rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Bwana Pudence Rubingisa, rwabaye ku wa Gatanu, tariki 03/9/2025.

Aba bayobozi basuye ahatangirwa Serivisi zinyuranye z’Ibitaro, babona uko zikora. Bagaragaje ko bishimiye uko basanze Serivisi zikora, bakaba by’umwihariko batinze mu byumba bikorerwamo insimburangingo n’inyunganirangingo (Prosthetics & Orthotics) n’ahakorerwa ubugororangingo (Physiotherapy).

Baganiriye n’Ubuyobozi bw’Ibitaro ku bijyanye n’icyerekezo bufite cyane cyane ku myubakire yabyo mu gihe biri mu gace gakikije Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali.

Abayobozi b’Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ko Ubuyobozi bukuru bw’Ibitaro bukuriwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA buri kubyigaho kugira ngo haboneke ahantu hakwiye bizimukira, ndetse n’ubushobozi bwo kubyubaka.

Ibitaro bya Rilima ni ivuriro ritanga serivisi zihariye z’ubuvuzi bw’ubumuga bw’amagufwa hamwe n’iz’ubugororangingo guhera mu mwaka wa 1999. Ibi Bitaro byahawe izina rya RILIMA ORTHOPEDIC SPECIALIZED HOSPITAL, Sainte Marie (ROSH, Ste Marie) risimbura iryahozeho rya Centre de Chirurgie Orthopédique Pédiatrique et de Réhabilitation, Sainte Marie de Rilima (CCO Rilima) ni ibya Kiriziya Gatolika, Arkidiyosezi ya Kigali.

Biherereye mu Mudugudu w’Amizero, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Rilima, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, kuri km 50 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Habimana Dominique, aganira n’abayobozi bamwakiriye mu Bitaro bya bya Rilima, ROSH, Ste Marie
Minisitiri w’Ubitegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Bwana Habimana Dominique ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Bwana Pudence Rubingisa basuye ahatangirwa serivisi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie
Batinze mu byumba bikorerwamo insimburangingo n’inyunganirangingo (Prosthetics & Orthotics) n’ahakorerwa ubugororangingo (Physiotherapy)
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

WELCOME TO RILIMA ORTHOPEDIC CENTER

News and Events

  • Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie
  • Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie byakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi
  • Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie
  • Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, byafashije abarwayi kwizihiza Noheli 
  • Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri Bugesera wizihirijwe mu Bitaro bya Rilima, « ROSH, Ste Marie »

You Might Also Like

NEWS

Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie byakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi

By Rilima
NEWS

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie

By Rilima
NEWS

Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, byafashije abarwayi kwizihiza Noheli 

By Rilima
NEWS

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri Bugesera wizihirijwe mu Bitaro bya Rilima, « ROSH, Ste Marie »

By Rilima

Address

Bugesera District, Eastern Province,Rwanda

P.O.Box 1949 Kigali
Phone: 0783 312 831

Email:stmarie.rilima@gmail.com

Links

  • Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?