Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie bizobereye mu kuvura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo byakiriye inkunga y’ibikoresho bitandukanye bigezweho mu buvuzi bw’ubumuga bw’amagufwa yatanzwe na Leta y’Ubuyapani.
Tariki 27 Gashyantare 2025, nibwo Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Nyakubahwa FUKUSHIMA Isao n’intumwa yari ayoboye batanze ku mugaragaro iyo nkunga y’ibikoresho yagenewe Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie biherereye mu Karere ka Bugesera.
Ibi bikoresho birimo ibikoreshwa n’abaganga, ibifasha abarwayi nk’ibitanda byabugenewe bikoreshwa, amagare akorerwaho imyitozo n’abafite ubumuga n’ibindi, byose bifite agaciro k’amadolari ibihumbi 71 ($71,000) asaga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ambasaderi FUKUSHIMA Isao yavuze ko intego bafite ari ugutanga ibikoresho bigezweho kugira ngo hitabwe ku buvuzi bw’amagufwa mu buryo bugaragara, kugira ngo ubuzima bw’abarwayi bugende neza mu buryo burambye, by’umwihariko abana bato.
Dr. NZAYISENGA Albert, Umuyobozi w’Ibitaro bya Rilima, yavuze ko bishimiye ibikoresho leta y’Ubuyapani yatanze kuko bijyanye n’igihe kandi bikazatuma serivise zirushaho kuba nziza ku barwayi bavura.
Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali wari uhagarariye muri uyu muhango Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Umuyobozi wa Komite y’Ubuzima y’Ibitaro bya Rilima, yavuze ko mu butumwa yahawe na Karidinali harimo gushimira abakora muri ibi bitaro kuko bita ku barwayi uko bikwiye, akaba yanashimiye Ambasade y’Ubuyapani ku nkunga y’ibikoresho yatanze.
Bwana NDAYISABYE Viateur, Diregiteri w’Ubuzima mu Karere ka Bugesera
waje agahagarariye Umuyobozi w’Akarere muri uyu muhango, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bishimira impano ikomeye y’ibikoresho ibitaro bya Rilima byahawe, asaba abazabikoresha kubifata neza.
Uyu Muyobozi kandi yanashimye imikoranire myiza Leta y’Ubuyapani ifitanye n’igihugu cy’u Rwanda.
Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie bivura ubumuga bw’amagufwa bikanagorora ingingo, byatangiye gukora mu 1999, byakira abarwayi basaga ibihumbi 50 ku mwaka.




