Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie bizobereye mu buvuzi bw’ubumuga n’ingingo byizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi, abakiristu n’abandi bari bitabiriye kwizihiza uwo munsi basabwa kugira impuhwe no kubabarira.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abarwayi ku rwego rw’isi wizihijwe tariki 11/02/2025, mu Rwanda wizihijwe tariki 09/02/2025, naho Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie byawizihije kuri iki cyumweru tariki 23/02/2025.
Mu byaranze ibi birori harimo igitambo cya Misa.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Rilima, Joseph Mukasa DUSABE wari uhagarariye Antoni Caridinari Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, yasabye abakiristu kugira impuhwe, kugira umutima usaba imbabazi, ndetse no kuzitanga, abasaba gukora kugira ngo isi irusheho kuba nziza.
Mu gitango cya Misa habayeho gusengera abarwayi, by’umwihariko Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Faransisiko umaze iminsi arwaye. Hanasomwe ubutumwa Papa Faransisiko yagennye kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abarwayi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Bwana Ephrem SEBARUNDI, yavuze ko Umunsi w’Abarwayi ari umunsi w’impuhwe, umunsi utwibutsa kwifatanya n’abarwayi.
Yabwiye abarwayi ati “Imana irahari, muzakira, hari n’abandi baje bameze nabi kubarusha, Imana ikorera mu bantu, inyuza ubumenyi n’ubushobozi bwayo mu baganga muhumure muzakira.”
Bwana Ephrem SEBARUNDI yavuze ko umurwayi agukeneyeho kumwereka ko uhari, uri kumwe na we, kumuha icyizere ukamubwira ko azakira, kumutega amatwi, no kumuha inkunga mu bushobozi bwo kumurwaza.
Kuri uyu munsi abarwayi bahawe impano zitandukanye, harimo guha amata abana barwariye muri ibi Bitaro, gutanga ibikoresho by’isuku n’inkunga y’amafaranga ndetse hanabayeho gusangira na bo.
Uwineza Valentine waje kwifatanya n’abarwayi avuga ko yashimishijwe no kubona abo yasanze mu Bitaro bya Rilima bafite icyizere cyo kubaho, avuga ko byamufashije kwitekerezaho no kurushaho kwegera Imana.
Ati “Igikorwa cyabereye aha cyanejeje kuko nasanze abarwayi bafite icyizere ko n’ubwo barwaye bazakira.”
Yavuze ko ari amahirwe abatuye mu Karere ka Bugesera bagize kuba Ibitaro biri iwabo i Rilima yongeraho ko byakira bose nta we biheje, kandi bigatanga serivise nziza.
Musabarakiza Emmanuel na we wigeze kurwarira mu Bitaro bya Rilima, akaba yari yaje kwifatanya n’abandi kuri uyu munsi, yavuze ko anezerewe agendeye ku Ivanjili yasomwe imugaruramo icyizere cyo kureka guhangayikira ubuzima.
Agira ati “Serivise ya hano ni serivise nziza kuko twebwe niho twakiriye natwe twigeze guhura n’ikibazo nk’icy’abarwayi bari hano, nitwe bahereyeho, abaza hano baravurwa bagakira, ubu ndagenda nta kibazo mfite.”






ANDI MAFOTO YARANZE UYU MUNSI