Umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa cyane n’Abakristu bibuka Ivuka rya Yezu. Uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, ugatera ibyishimo abatuye Isi bawizihiza kuko bawufata nk’umunsi Umucunguzi wabo yavukiyeho.
Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ukuboza 2024, hizihijwe umunsi mukuru wa Noheli mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie.
Ibirori byo kuwizihizwa byabaye mu byiciro bitatu. Habanje Misa Ntagatifu yitabiriwe n’abarwayi, hamwe n’abakozi babafasha umunsi ku wundi. Iyo Misa yatangiye saa mbiri za mugitondo (8:00 a.m) ihumuza saa tatu (9:00 a.m).
Misa yasomwe na Vicaire-Econome wa Paruwasi ya Rilima, Padiri Jean Léonard DUKUZUMUREMYI.
Icyiciro cya kabiri, ni igitaramo cyarimo abana barwariye mu bitaro, ababikira (Oblates de l’Assomption), ba Animatrices n’aba Menagères (abakozi b’igitsina gore bashinzwe kurwaza abana bari mu bitaro), cyabereye imbere ya Chapelle, ahubatse ikirugu.
Igitaramo cyabaye kuva saa tatu n’igice (9:30 a.m) kugeza saa yine n’igice (10:30 a.m). Haririmbwe indirimbo za Noheli n’iza Bikira Mariya wabyaye Umwana Yezu.
Abana bari bahari n’abatarabashije kuhagera kubera uburwayi bafite bari baryamye mu byumba by’Ibitaro, bahawe buri wese ibisuguti (biscuits).
Nyuma ya saa sita, habayeho kwifuriza Noheli Nziza abarwayi bose bari mu bitaro, maze bahabwa buri wese Fanta. Muri uko gusangira ibyishimo by’umunsi mukuru, abana bahuriye mu cyumba cya Animation, naho abakuru Fanta bazibashyira mu byumba byabo barwariyemo.
Abarwayi bagaragaje ko bishimiye uko bafashijwe kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli.
Iyi nkuru yateguwe na NSANZIMANA Evalde, PR muri ROSH, Ste Marie