• Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Rilima Orthopedic Specialized  Hospital , Sainte MarieRilima Orthopedic Specialized  Hospital , Sainte Marie
Font ResizerAa
Search
Follow US
Rilima Orthopedic Specialized Hospital , Sainte Marie > HOME > NEWS > NEWS > Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie byakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi
NEWS

Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie byakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi

Rilima
Last updated: March 10, 2025 8:19 pm
By Rilima
Share
3 Min Read
Ambasaderi FUKUSHIMA Isao uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda ari kumwe na Dr. NZAYISENGA Albert Umuyobozi w'Ibitaro bya Rilima
SHARE

Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie bizobereye mu kuvura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo byakiriye inkunga y’ibikoresho bitandukanye bigezweho mu buvuzi bw’ubumuga bw’amagufwa yatanzwe na Leta y’Ubuyapani.

Tariki 27 Gashyantare 2025, nibwo Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Nyakubahwa FUKUSHIMA Isao n’intumwa yari ayoboye batanze ku mugaragaro iyo nkunga y’ibikoresho yagenewe Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie biherereye mu Karere ka Bugesera.

Ibi bikoresho birimo ibikoreshwa n’abaganga, ibifasha abarwayi nk’ibitanda byabugenewe bikoreshwa, amagare akorerwaho imyitozo n’abafite ubumuga n’ibindi, byose bifite agaciro k’amadolari ibihumbi 71 ($71,000) asaga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi FUKUSHIMA Isao yavuze ko intego bafite ari ugutanga ibikoresho bigezweho kugira ngo hitabwe ku buvuzi bw’amagufwa mu buryo bugaragara, kugira  ngo ubuzima bw’abarwayi bugende neza mu buryo burambye, by’umwihariko abana bato.

Dr. NZAYISENGA Albert, Umuyobozi w’Ibitaro bya Rilima, yavuze ko bishimiye ibikoresho leta y’Ubuyapani yatanze kuko bijyanye n’igihe kandi bikazatuma serivise zirushaho kuba nziza ku barwayi bavura.

Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali wari uhagarariye muri uyu muhango Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Umuyobozi wa Komite y’Ubuzima y’Ibitaro bya Rilima, yavuze ko mu butumwa yahawe na Karidinali harimo gushimira abakora muri ibi bitaro kuko bita ku barwayi uko bikwiye, akaba yanashimiye Ambasade y’Ubuyapani ku nkunga y’ibikoresho yatanze.

Bwana NDAYISABYE Viateur, Diregiteri w’Ubuzima mu Karere ka Bugesera

waje agahagarariye Umuyobozi w’Akarere muri uyu muhango, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bishimira impano ikomeye y’ibikoresho ibitaro bya Rilima byahawe, asaba abazabikoresha kubifata neza.

Uyu Muyobozi kandi yanashimye imikoranire myiza Leta y’Ubuyapani ifitanye n’igihugu cy’u Rwanda.

Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie bivura ubumuga bw’amagufwa bikanagorora ingingo, byatangiye gukora mu 1999, byakira abarwayi basaga ibihumbi 50 ku mwaka.

Ibikoresho bigezweho mu buvuzi byatanzwe na Ambasade y’Ubuyapani
Abayobozi basura aho biriya bikoresho birimo gufasha abarwayi
Amagara afasha abarwayi

Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali wari uhagarariye muri uyu muhango Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda
Abakozi b’Ibitaro bya Rilima barimo MUNYANDINDA Joseph Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ubutegetsi (Arabanza ibumoso)

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

WELCOME TO RILIMA ORTHOPEDIC CENTER

News and Events

  • Urugendo rwa Minisitiri w’Ubuzima mu Bitaro bya Rilima
  • RINO umubyeyi udasanzwe witangiye abafite ubumuga i Rilima
  • Ibitaro bya Rilima ku bufatanye na CBM-Rwanda byatangije umushinga wihariye wo gufasha abana bafite ubumuga
  • Mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie habereye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
  • UPDATED History of Rilima Orthopedic Specialized Hospital, (ROSH, Ste Marie)

You Might Also Like

NEWS

Urugendo rwa Minisitiri w’Ubuzima mu Bitaro bya Rilima

By Rilima
NEWS

RINO umubyeyi udasanzwe witangiye abafite ubumuga i Rilima

By Rilima
NEWS

Ibitaro bya Rilima ku bufatanye na CBM-Rwanda byatangije umushinga wihariye wo gufasha abana bafite ubumuga

By Rilima
NEWS

Mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie habereye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

By Rilima

Address

Bugesera District, Eastern Province,Rwanda

P.O.Box 1949 Kigali
Phone: 0783 312 831

Email:stmarie.rilima@gmail.com

Links

  • Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?