Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana n’abo bari kumwe, na Mayor wa Bugesera basuye Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie bizobereye mu kuvura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo mu rwego rwo kureba imyitguro yo kubyimura.
Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2026, aho Minisitiri w’Ubuzimana, Dr Sabin Nsanzimana yakiriwe na Dr. Nzayisenga Albert, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie ari kumwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas – Kigali ya Arkidiosezi ya Kigali, akaba umwe mu bagize Komite y’Ubuzima y’Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie n’abandi bayobozi mu Bitaro.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yajyenzwaga no kuganira n’abayobozi b’Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie ku myiteguro yo kwimura ibyo bitaro, no kureba aho bizimurirwa.
Ageze mu Bitaro bya Rilima, Minisitiri w’Ubuzima n’abayobozi barimo Mayor wa Bugesera, Bwana Richard Mutabazi, bakoranye inama yabereye mu muhezo biga kuri iyo ngingo.
Nyuma yo kuva mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana n’ubundi aherekejwe n’abo bayobozi bose bari kumwe na we mu nama, bahise bajya gusura ahateganywa kubakwa hakimurirwa Ibitaro bya Rilima mu mujyi wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera.
Abayobozi bavuze ko nubwo imyitegura yo kwimura Ibitaro irimbanyije, ariko bitaremezwa mu buryo bwa burundu ko byakwimurirwa i Nyamata.
Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie bizobereye mu kuvura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo, ni ibya Kiliziya Gatolika Arkidiosezi ya Kigali ariko bikorana na leta y’u Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa babyo ukomeye.
Uretse kuba ibi bitaro bizobereye mu kuvura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo mu Rwanda, binakira abanyamahanga babigana baje kwivuza ubwo burwayi.
Amakuru avuga ko Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie bizimurwa bikava aho biherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Kimaranzara, Umudugudu wa Amizero, bikajyanwa ahandi hakirimo kumvikanwaho.





