Inkuru y’akababaro y’urupfu rwa RINO BERLENDIS, umwe mu bantu bitangiye cyane Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie haba mu kubyubaka no gukomeza kubiba hafi kugira ngo bitere imbere, byite ku bantu bafite ubumuga bw’amagufwa n’ingingo, yumvikanye i Rilima tariki 21 Mata, 2026.
RINO BERLENDIS yavutse ku itariki 30/8/1937 yitaba Imana ku itariki ya 21/4/2026, aguye mu gihugu akomokamo cy’Ubutaliyani.
Mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, ku itariki 24 Mata 2026 habereye Misa yo kumusabira no kumuherekeza ndetse ibera rimwe n’iyabereye mu Butaliyani mu muhango wo kumushyingura.
RINO yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2024, ubwo yari yaje i Rilima kwifatanya n’Ibitaro bya Rilima kwizihiza Yubile y’imyaka 25 byari bimaze bikora uhereye mu mwaka wa 1999.
RINO BERLENDIS umugiraneza witangiye Ibitaro bya Rilima
Amateka ya RINO BERLENDIS ni maremare cyane. Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Albert Nzayisenga mu kiganiro yatanze ku munsi wo gusabira RINO BERLENDIS. Yavuze ko kuva ku myaka 42 ubuzima bwe yabuhariye Ibitaro bya Rilima. Yageze i Rilima ahagejejwe na Padiri Mingeti na we w’Umutaliyani, amufasha kubaka ibikorwa bitandukanye birimo Kiriziya n’zindi nyubako za Paruwasi, Ibitaro n’Amashuri.
Ati: “By’umwihariko yahaye ibi bitaro umwanya uhagije mu kubyubaka, uhereye ku itafari rya mbere. Yubatse ibi bitaro guhera mu mwaka wa 1985, ku buryo byageze mu mwaka wa 1993 ibitaro bitangiye kubaho.”
Dr. Albert Nzayisenga avuga ko Ibitaro bya Rilima byatangiye ari ikigo cyakira abana b’imfubyi (orphelinat), icyo kigo kikaba cyaratangiye gukora kugeza mu mpera z’umwaka wa 1989, ariko RINO abona ko abana bahakirirwa bakenera ubuvuzi, cyane ubw’ubugororangingo kubera ibibazo by’ubumuga babaga bafite n’imibereho itari myiza.
Icyo gihe nibwo yatangiye kuzana abandi bagiraneza bo mu Butaliyani, we kuko yari Umwubatsi azana abashobora kuvura, bigera mu mwaka wa 1993 icyri orphelina cyamaze kuba ivuriro ku buryo hari n’ibikorwa byo kubaga amagufwa byahaberaga.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibwo RINO yazanye abandi bantu bafatika barimo n’Umuryango w’abagiraneza na we yabarizwagamo wahawe izina rya FONDATION RILIMA AUGERE; bongera kubaka no gusana ibitaro ku buryo mu mwaka wa 1998-1999 Ibitaro byatangiye gukora imirimo y’Ubuvuzi.
Yagize ati: “RINO ni umuntu ugiye afite ibitaro ku mutima, yahoraga ahamagara abaza uko ibitaro bimeze. Yakoze misiyo 200 zirenga zo kuza kubaka ibi bitaro kandi ibyinshi yabikoze akoresheje imbaraga ze z’amaboko.”
Dr. Albert Nzayisenga yakomeza agira ati: “Ikindi tuzamwibukiraho nk’uko hari abantu bakoranye babitangamo ubuhamya, yari umugabo wagiraga imbaraga kandi agakunda umurimo, agakunda ibikorwa bifatika bituma ubuzima bw’abantu bumera neza, kandi akagirira urukundo rwihariye abanyarwanda yabaga yrahaye akazi ngo bamufashe. Urwo Rukundo kandi ntirwagarukiraga mu mbibi z’Ibitaro, yanarugiriraga n’abaturage basanzwe bo muri Rilima. Ku bwanjye ni umuntu wakoze umurirmo w’Imana, kandi akamamaza Ivanjili abinyujije mu bikorwa. Turamwifuriza ko aruhukira mu mahoro.”

Ibikorwa bye ntibizazima
Dr. Albert Nzayisenga avuga ko bitewe n’icyerekezo RINO yari afite cyo kugira Ibitaro bikomeye bifasha abantu bababaye bafite ubumuga, hari gahunda yo gukomeza icyo cyerekezo Ibitaro bya Rilima bifatanyije na Leta n’abandi bafatanyabikorwa; hakaba hateganywa kuzubaka Ibitaro by’ikitegererezo bitari amazu meza gusa, ahubwo bifite ubushobozi bwo kuvura abantu ku rwego kaminuza.
Dr. Emmanuel Nsengiyumva, Umuganga uvura ubumuga bw’amagufwa n’ingingo, akibanda cyane cyane ku bana, yakoranye na RINO.
Agira ati: “Ni umuntu w’agaciro. Navuga ko ari papa wacu, ni papa w’abantu benshi, yakomeje kubana natwe kugeza mu gutaha kwe.”
Yavuze ko RINO yari umubyeyi, yazirikanaga abakozi b’Ibitaro bya Rilima, akumva ko bakwitanga ariko bakagira ubuzima bwiza, kandi akagira umwanya wo gusabana na bo, bigatuma abakozi bamwisanzuraho. Ngo yari umuntu ugira urwenya cyane.
Ati : “Yabagana n’abakozi neza, abakozi bose baramukundaga.”
Bwana Barahiga Ferdinand yatangiye gukorana na RINO mu mwaka wa 1984. Avuga ko RINO yari inshuti ye.
Ati : “Ni umuntu wagiraga umurava cyane, twarakoraga byagera ku wa gatandatu akadushimira, tugasangira, tukishima. Iyo twuzuzaga inzu yatuguriraga ikimasa tukishima.”
RINO ngo yari inshuti ya bose ku buryo nta we yashoboraga guheza. Kuri Ferdinand ngo RINO yamufashije kwishyurira ishuri abana be bane kandi barize barangiza amashuri.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi, Umuyobozi wa Caritas – Kigali akaba na VISI Perezida wa Komite y’Ubuzima y’Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, ni we watuye igitambo cya Misa yo gusabira RINO afatanyije na Padiri Mukuru wa Paruwasi Rilima akaba na Aumônier w’Ibitaro. Padiri Donatien yavuze ko RINO yabaye inshuti nziza y’Ibitaro bya Rilima, akaba yaratwigishije ko uburyo bwo gukurikira Yezu Kristu bigomba gukorwa atari mu magambo gusa, ahubwo mu bikorwa.
Yagize ati “Ni umuntu watweretse ko gukurikira Yezu Kristu byigaragaza no mu bikorwa, kandi kugeza magingo aya turi kubyibonera mu bikorwa yubatse.”
RINO by’umwihariko yatanze isomo ry’uko umuntu afite agaciro gakomeye kabone n’iyo yaba afite ubumuga, cyane ko abana yabanje kwitaho bari imfubyi.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi avuga ko RINO yasigira isomo abantu ko gukorera Imana bidasaba kuba uri Umusasiradoti, cyangwa uwihayimana, cyangwa ufite inshingano muri Kiliziya, ahubwo umulayiki mwiza ngo ni uwigisha Ijambo ry’Imana akanarigeza ku bandi bantu.
Ku ifoto Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie byakoreye RINO, byanditseho amagambo agira ati:
RINO BERLENDIS, umuryango wa ROSH tuzahora twibuka inyubako zawe wasigiye Ibitaro bya Rilima; Abana bavuriwe mu Bitaro bya Rilima bazahora bibuka inkunga yawe wanyujije muri FONDATION RILIMA AUGERE; Abaturage ba Rilima bazahora bibuka imbaraga zawe ku murimo.
R.I.P. RINO BERLENDIS



