• Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Rilima Orthopedic Specialized  Hospital , Sainte MarieRilima Orthopedic Specialized  Hospital , Sainte Marie
Font ResizerAa
Search
Follow US
Rilima Orthopedic Specialized Hospital , Sainte Marie > HOME > NEWS > NEWS > Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri Bugesera wizihirijwe mu Bitaro bya Rilima, « ROSH, Ste Marie »
NEWS

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri Bugesera wizihirijwe mu Bitaro bya Rilima, « ROSH, Ste Marie »

Rilima
Last updated: December 17, 2024 2:51 am
By Rilima
Share
4 Min Read
SHARE

Kuwa kabiri, tariki ya 03/12/2024, hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga. Ku rwego rw’Akarere ka Bugesera ibirori byo kuwizihiza bikaba byarabereye mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie.

Ibyo birori byitabiriwe n’abafite ubumuga baturutse mu mpande zose z’Akarere ka Bugesera, abaturage bo mu Murenge wa Rilima n’abo mu nkengero zawo, abakozi b’Ibitaro bya Rilima n’abarwayi bari muri ibyo bitaro bahavurirwa ubumuga bw’amagufa n’ingingo.

Abandi bari bahari ni abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Murenge wa Rilima, abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano mu Murenge wa Rilima bari bayobowe na Komanda wa Polisi muri uwo murenge, Umuyobozi w’Igororero rya Bugesera na ryo riherereye muri uwo murenge, na bamwe mu bakozi bakorera ku biro by’Akarere bari baje baherekeje Umuyobozi w’Akarere, Bwana MUTABAZI Richard.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ibitaro bya Rilima, Dr. Albert NZAYISENGA yibukije ko aho bateraniye ari mu Bitaro bya Kiriziya Gatolika, Arkidiyosezi ya Kigali, bivura abafite ubumuga bw’amagufa n’ingingo. Abaha intashyo ya Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba nyir’Ibitaro n’umuyobozi wa Komite y’Ubuzima (BoD) yabyo.

Intego ye “Ut vitam habeant” bivuga “Kugira ngo bose bagire ubuzima” : Yohani 10:10, ikaba ihura neza n’inshingano ibi bitaro byahawe yo kuvura abafite ubumuga bw’amagufa n’ingingo bose, hakorwa ibishoboka byose ngo n’abadafite amikoro babashe kuvurwa.

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahisemo ko ku rwego rw’Akarere umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, uyu mwaka wa 2024 wizihirizwa mu Bitaro bya Rilima. Yijeje ko ibi bitaro bitazahwema gutanga serivisi nziza ku bafite ubumuga, cyane cyane ubw’ingingo kuko ari bwo byashyize imbere hakaba hashize imyaka 25 bitadohoka kuri iyo ntego.

Yasabye abari aho gushimira Leta y’u Rwanda idahwema gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bagere ku ntego igira iti: “Disability is not inability”, bishatse kuvuga ngo “kuba ufite ubumuga ntibigomba kukubuza kugira icyo wakora” cyaguteza imbere kikanateza imbere igihugu.

Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie inzu zubakwa, ahatangirwa serivise hafi ya hose nta wananirwa kuhagera kubera ko afite ubumuga, kuko bigerageza kuborohereza ubuzima.

Dr. Albert NZAYISENGA yibukije ko Ibitaro bya Rilima, mu magambo ahinnye « ROSH, Ste Marie », bikorana na Mutuelle de Santé ; bityo rero, hakaba nta murwayi ukwiye guhezwa mu rugo kubera ubushobozi buke, bwo kwivuza kuko Leta yabiboneye igisubizo.

Umuyobozi w’Ibitaro kandi yagize ibyo asaba abafatanyabikorwa birimo:

  1. Gufasha mu kubakira inzu y’imikino abana bafite ubumuga bamara igihe mu bitaro bavurwa, maze bakajya bahava bafite iby’ibanze mu mikino nka Sitting Volleyball, Sitting Basketball, n’indi.
  2. Gufasha mu kongera ibyumba by’abarwayi no kubakira icyumba cya 3 cyo kubagiramo abarwayi kuko Ibitaro bigifite ikibazo cy’abarwayi bategereza igihe ngo bakorerwe ubuvuzi kubera kubura igitanda cy’ibitaro.
  3. Gutera inkunga, cyane cyane ku babifite mu nshingano, kugira ngo harebwe uko hakemurwa ikibazo cy’inkende zihora zishaka kwinjira mu bitaro.  Yasobanuye ko n’ubwo ari ngombwa kubungabunga ibidukikije n’inkende zirimo, ariko na none bitemewe ko ibitaro byijirwamo n’inyamaswa izo ari zo zose, cyane ko zishobora kwanduza abarwayi uburwayi zaba zifite.

Yasoje ijambo rye yibutsa ko hari hashize iminsi 2 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA. Bityo ahamagarira buri wese kurwana urwo rugamba nta we usigaye inyuma. Yavuze no ku zindi ndwara abantu bose bagomba gufatanya kurwanya, agaruka ku ziterwa n’isuku nke cyane cyane isuku y’intoki, nka Malburg, Covid-19…

Yijeje abari aho bose ko Ibitaro bya Rilima bizakomeza guhesha icyubahiro Akarere ka Bugesera  n’igihugu cy’u Rwanda, mu gutanga service nziza kandi ku gihe ku bafite ubumuga byiyemeje kuvura.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

WELCOME TO RILIMA ORTHOPEDIC CENTER

News and Events

  • Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie
  • Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie byakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi
  • Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie
  • Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, byafashije abarwayi kwizihiza Noheli 
  • Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri Bugesera wizihirijwe mu Bitaro bya Rilima, « ROSH, Ste Marie »

You Might Also Like

NEWS

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie

By Rilima
NEWS

Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie byakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi

By Rilima
NEWS

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie

By Rilima
NEWS

Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, byafashije abarwayi kwizihiza Noheli 

By Rilima

Address

Bugesera District, Eastern Province,Rwanda

P.O.Box 1949 Kigali
Phone: 0783 312 831

Email:stmarie.rilima@gmail.com

Links

  • Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?