Uyu mugabo ukomoka mu Butaliyani, yari amaze kuba nk’umwe mu baturage ba Rilima mu karere ka Bugesera, kubera ibikorwa bitandukanye yagiye akora bigamije guteza imbere abaturage.
Silvio MONTINI yari Injeniyeri mu Bwubatsi, akaba yagiraga uruhare mu guhuza umuryango AUGERE w’Abataliyani n’Ibitaro bivura Amagupfa bya Rilima (Rilima Orthopedic Specialised Hospital, Ste Marie). Nibura buri mwaka yazaga mu Rwanda mu kazi ko kugenzura ibikenewe gusanwa mu Bitaro, imashini zapfuye bakongera kuzikora zigakora neza mu kazi ka buri munsi ko kuvura abarwayi.
Yanagiraga uruhare mu gusura abana bo mu miryango ikennye bakeneye kuvuzwa, hagakusanywa inkunga y’amafaranga yo kubitaho kwa muganga. Akenshi yazaga mu Rwanda mu kwezi kwa Kabiri buri mwaka.
Silvio MONTINI yasuraga abana bafite uburyayi bwa “pied bot” akamenya uko bari gukurikiranwa iwabo mu miryango, akamenya inkunga ikenewe kuri bene abo bana bo mu miryango ikennye cyane, igashakishwa bakavurwa.
I Rilima mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, uyu mugabo yaramenyekanye kubera ubugiraneza yakoraga ku giti cye. Yari umuntu usabana, agasura abaturage akabaganiriza, akumva ibyo bakeneye, akaba yabaha ubufasha.
Hari abo yasaniye inzu, hari n’abo yahaye amatungo. Akenshi ubwo busabane bwe ntibwagarukiraga mu baturage kuko yari umuntu unasabana cyane n’abakozi b’Ibitaro bivura Amagufwa bya Rilima (Rilima Orthopedic Specialised Hospital, Ste Marie).
Inkuru y’urupfu rwa Silvio MONTINI yamenyekanye tariki 21 Ukwakira, 2024, yapfiriye iwabo mu Butaliyani, gusa yari amaze igihe gito avuye mu Rwanda kuko yifatanyije n’Ibitaro bivura Amagufwa bya Rilima mu kwizihiza Yubile y’imyaka 25 bimaze bishinzwe.
Silvio MONTINI yapfuye afite imyaka 66 kuko yavutse tariki 11 Ugushyingo, 1958.
Ibitaro bivura Amagufwa bya Rilima, by’umwihariko abakozi babyo n’abahivurije Silvio MONTINI yagaragarije urukundo, bazahora bibuka ineza ye n’umusanzu we mu iterambere ry’abantu.