• Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Rilima Orthopedic Specialized  Hospital , Sainte MarieRilima Orthopedic Specialized  Hospital , Sainte Marie
Font ResizerAa
  • Home
  • About us
  • What we do
  • Our Partners
  • Contact us
Search
  • Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Follow US
Rilima Orthopedic Specialized Hospital , Sainte Marie > HOME > NEWS > NEWS > Abatuye i Rilima bazahora bibuka urukundo rwa Silvio MONTINI
NEWS

Abatuye i Rilima bazahora bibuka urukundo rwa Silvio MONTINI

Rilima
Last updated: October 25, 2024 2:12 pm
By Rilima
Share
2 Min Read
SHARE

Uyu mugabo ukomoka mu Butaliyani, yari amaze kuba nk’umwe mu baturage ba Rilima mu karere ka Bugesera, kubera ibikorwa bitandukanye yagiye akora bigamije guteza imbere abaturage.

Silvio MONTINI yari Injeniyeri mu Bwubatsi, akaba yagiraga uruhare mu guhuza umuryango AUGERE w’Abataliyani n’Ibitaro bivura Amagupfa bya Rilima (Rilima Orthopedic Specialised Hospital, Ste Marie). Nibura buri mwaka yazaga mu Rwanda mu kazi ko kugenzura ibikenewe gusanwa mu Bitaro, imashini zapfuye bakongera kuzikora zigakora neza mu kazi ka buri munsi ko kuvura abarwayi.

Yanagiraga uruhare mu gusura abana bo mu miryango ikennye bakeneye kuvuzwa, hagakusanywa inkunga y’amafaranga yo kubitaho kwa muganga. Akenshi yazaga mu Rwanda mu kwezi kwa Kabiri buri mwaka.

Silvio MONTINI yasuraga abana bafite uburyayi bwa “pied bot” akamenya uko bari gukurikiranwa iwabo mu miryango, akamenya inkunga ikenewe kuri bene abo bana bo mu miryango ikennye cyane, igashakishwa bakavurwa.

I Rilima mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, uyu mugabo yaramenyekanye kubera ubugiraneza yakoraga ku giti cye. Yari umuntu usabana, agasura abaturage akabaganiriza, akumva ibyo bakeneye, akaba yabaha ubufasha.

Hari abo yasaniye inzu, hari n’abo yahaye amatungo. Akenshi ubwo busabane bwe ntibwagarukiraga mu baturage kuko yari umuntu unasabana cyane n’abakozi b’Ibitaro bivura Amagufwa bya Rilima (Rilima Orthopedic Specialised Hospital, Ste Marie).

Inkuru y’urupfu rwa Silvio MONTINI yamenyekanye tariki 21 Ukwakira, 2024, yapfiriye iwabo mu Butaliyani, gusa yari amaze igihe gito avuye mu Rwanda kuko yifatanyije n’Ibitaro bivura Amagufwa bya Rilima mu kwizihiza Yubile y’imyaka 25 bimaze bishinzwe.

Silvio MONTINI yapfuye afite imyaka 66 kuko yavutse tariki 11 Ugushyingo, 1958.

Ibitaro bivura Amagufwa bya Rilima, by’umwihariko abakozi babyo n’abahivurije Silvio MONTINI yagaragarije urukundo, bazahora bibuka ineza ye n’umusanzu we mu iterambere ry’abantu.

Nyakwigendera Silvio Montini ubwo yari yaje mu Rwanda ari mu Bitaro bivura Amagufwa bya Rilima Ste Marie
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

WELCOME TO RILIMA ORTHOPEDIC CENTER

News and Events

  • Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie byakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi
  • Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie
  • Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, byafashije abarwayi kwizihiza Noheli 
  • Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri Bugesera wizihirijwe mu Bitaro bya Rilima, « ROSH, Ste Marie »
  • La gente di Rilima ricorderà sempre l’amore di Silvio MONTINI

You Might Also Like

NEWS

Ibitaro bya Rilima, Rosh, Ste Marie byakiriye ibikoresho bigezweho mu buvuzi

By Rilima
NEWS

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi mu Bitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie

By Rilima
NEWS

Ibitaro bya Rilima, ROSH, Ste Marie, byafashije abarwayi kwizihiza Noheli 

By Rilima
NEWS

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri Bugesera wizihirijwe mu Bitaro bya Rilima, « ROSH, Ste Marie »

By Rilima

Address

Bugesera District, Eastern Province,Rwanda

P.O.Box 1949 Kigali
Phone: 0783 312 831

Email:stmarie.rilima@gmail.com

Links

  • Home
  • About us
    • MISSION
    • HISTORY
    • MANAGEMENT
    • GALLERY
  • What we do
  • Our Partners
    • INSURANCE
  • Contact us
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?